Genesis 16:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Hagari atangarira Uhoraho bavuganye, avuga ati: “Burya uri Imana iboneka!” Ni ko kwibwira ati: “Ese koko nabonye Imana none ndacyariho?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hagara yambaza izina ry’Uhoraho wari umaze kumubwira ibyo ngibyo, avuga ati «Uri Imana imbona». Yaribwiraga ati «Ese koko aha ni ho namuboneye, We uhora ambona?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?”