Genesis 17:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko uwo munsi Aburahamu agenza nk'uko Imana yamutegetse: akeba umuhungu we Ishimayeli n'ab'igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n'abo yaguze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko uwo munsi nyine, Abrahamu agenya Ismaheli umwana we, n’abari mu rugo rwe bose, n’abo yari ahatse buja yarabaguze feza, abahungu bose bari mu rugo rwe, mbese nk’uko Imana yari yabimubwiye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aburahamu ajyana Ishimayeli umuhungu we, n'abandi bose bavukiye mu rugo rwe, n'abo yaguze ifeza ze, umugabo wese w'abo mu rugo rwe, abakeba kuri uwo munsi uko Imana yari yamutegetse.