Genesis 18:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwe muri bo aravuga ati: “Undi mwaka iki gihe nzagaruka iwawe, kandi umugore wawe Sara azaba yarabyaye umwana w'umuhungu.” Ubwo Sara yarumvaga kuko yari inyuma ya Aburahamu mu muryango w'ihema.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho ati «Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe; icyo gihe Sara, umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.» Ubwo Sara yarumvaga, ahagaze inyuma ya Abrahamu mu muryango w’ihema.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Undi aramubwira ati “Iki gihe cy'umwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.”Sara abyumva ari mu muryango w'ihema uri inyuma ye.