Genesis 18:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Namutoranyirije kugira ngo azategeke abahungu be n'abazamukomokaho kunyumvira, no kuba intungane no gukurikiza ubutabera. Nibabigenza batyo nzamusohoreza ibyo namusezeraniye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero naramutoye kugira ngo azatoze abana be n’abo mu nzu ye kuzakomeza inzira y’Uhoraho, bakurikiza ubutabera n’ubutungane, amaze gusaza; bityo Uhoraho azabone kurangiriza Abrahamu icyo yamusezeranyije.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n'abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y'Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.”