Genesis 18:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Habaye hari intungane mirongo itanu mu mujyi wa Sodoma, mbese wawurimbura? Mbese ntiwawugirira imbabazi kubera izo ntungane mirongo itanu?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari n’aho wenda haboneka abantu mirongo itanu b’intungane mu mugi! Ubwo se koko warimbura uriya mugi? Ntiwababarira hariya hantu ugiriye izo ntungane mirongo itanu?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahari muri uwo mudugudu harimo abakiranutsi mirongo itanu. Waharimbura se ukanga kuhareka ku bw'abakiranutsi mirongo itanu bahari?