Genesis 19:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bamaze kubakura mu mujyi, umwe mu bamarayika ategeka Loti ati: “Hunga udapfa! Nturebe inyuma kandi ntugire aho uhagarara mu kibaya cyose. Hungira mu misozi utarimbuka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babagejeje hanze, baramubwira bati «Kiza amagara yawe! Nturebe inyuma, ntugire aho uhagarara muri iki kibaya cyose. Uhungire mu misozi, udapfa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”