Genesis 19:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore uriya mujyi mutoya uri hafi ku buryo nabasha kuwuhungiramo, uwihorere kuko ari muto cyane maze mpungireyo ndokoke.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore, kariya kadugudu ureba kari hafi bihagije kugira ngo nkageremo; ni kanzinya cyane, reka abe ari ho mpungira, maze mbeho!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire. Nturora ko ari muto?”