Genesis 19:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Loti akomeje kubinginga barabyemera bajyana iwe mu nzu. Abatekeshereza ibyokurya, abokeshereza n'imigati idasembuye barafungura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arakomeza arabahata, baremera bajya iwe, binjira mu nzu. Abategurira ibyo kurya, abatekeshereza utugati tudasembuye, bararya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya.