Genesis 2:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
nta bihuru cyangwa ibindi bimera byari byabaho, kuko Uhoraho Imana yari ataragusha imvura, nta n'umuntu wariho ngo ahinge ubutaka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ku isi nta n’agahuru ko mu gasozi kaharangwaga, nta n’icyatsi cyari cyakamera ku misozi, nta n’umuntu wariho ngo ahinge ubutaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi akatsi kose ko mu gasozi kari kataraba ku isi, n'ikimera cyose cyo mu gasozi cyari kitarāruka, kuko Uwiteka Imana yari itaravuba imvura ku isi kandi nta muntu wariho wo guhinga ubutaka,