Genesis 21:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
maze abwira Aburahamu ati: “Irukana uriya muja n'umuhungu we! Sinshaka ko umuhungu w'uwo muja azagabana umunani n'umuhungu wanjye Izaki.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni ko kubwira Abrahamu, ati «Menesha uriya muja n’umwana we, kuko umwana w’uriya muja atagomba kuzagabana umurage n’umwana wanjye Izaki.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n'umuhungu we, kuko umuhungu w'uyu muja atazaraganwa n'umuhungu wanjye Isaka.”