Genesis 21:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aburahamu arazinduka aha Hagari impamba n'uruhago rw'uruhu rwuzuye amazi, abimushyira ku bitugu, amuha n'umwana aramwirukana. Hagari aragenda azerera ku gasi hafi y'i Bērisheba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abrahamu arazinduka cyane, yenda umugati n’isaho y’uruhu irimo amazi, abiha Hagara amuhekesha umwana ku bitugu, aramusezerera. Aragenda ajya kuzerera mu butayu bwa Berisheba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aburahamu azinduka kare kare, yenda umutsima n'imvumba y'uruhu irimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugu rwe, amuha n'uwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayu bw'i Bērisheba.