Genesis 21:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aragenda yicara ahitaruye nko muri metero ijana, kuko atifuzaga kureba umwana we apfa. Nuko araboroga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aragenda ajya kwicara ahitaruye, nk’intera y’aho umuheto wageza. Ubwo yaribwiraga ati «Noye kureba aho umwana wanjye apfa!» Yicara ahitegeye, atera hejuru ararira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aragenda yicara amwerekeye, amuhaye intera nk'aho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati “Ne kureba umwana wanjye apfa.” Yicara amwerekeye atera hejuru ararira.