Genesis 21:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Imana yumvise gutaka k'umwana, maze umumarayika w'Imana ahamagarira Hagari mu ijuru ati: “Hagari we, urarizwa n'iki? Humura, Imana yumvise umwana wawe atakira hamwe wamusize.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imana yumva ijwi ry’umwana, maze Malayika w’Imana ahamagarira Hagara mu ijuru ati «Hagara, ni iki? Wigira ubwoba, kuko Imana yumvise ijwi ry’umwana aho ari.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imana yumva ijwi ry'uwo muhungu, marayika w'Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry'uwo muhungu aho ari.