Genesis 22:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aburahamu akebutse inyuma ye abona impfizi y'intama, amahembe yayo yafatiwe mu gihuru. Aragenda arayizana ayitamba ho igitambo gikongorwa n'umuriro mu cyimbo cy'umuhungu we.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y'intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy'umuhungu we.