Genesis 24:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umugaragu afata ingamiya icumi mu za shebuja, afata no ku bintu byiza shebuja yari atunze, aragenda ajya mu mujyi Nahori yari atuyemo mu majyaruguru ya Mezopotamiya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugaragu yenda ingamiya cumi mu za shebuja, afata ibyiza mu bintu shebuja yari atunze, aragenda. Nuko arahaguruka yerekeza mu ntara ya Aramu yo hagati y’inzuzi ebyiri, mu mugi wa Nahori.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mugaragu ajyana ingamiya cumi zo mu ngamiya za shebuja, agenda afite ibyiza bya shebuja by'uburyo bwose, arahaguruka ajya muri Mezopotamiya, agera ku mudugudu w'aba Nahori.