Genesis 24:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ndasaba umwe muri bo ngo nywere ku kibindi cye. Nansubiza ati: ‘Ngaho nywa, ndetse nduhira n'ingamiya zawe’, abe ari we watoranyirije umugaragu wawe Izaki. Nibigenda bityo ndi bumenye ko ugiriye ubuntu databuja.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umukobwa nza kubwira nti ’Cisha bugufi ikibindi cya we ninywere amazi’, na we akansubiza ati ’Cyo nywa, ndetse ndakuhirira n’ingamiya’, azabe ari we wageneye umugaragu wawe Izaki, maze ibyo bizamenyeshe ko wagaragarije databuja Abrahamu ubuntu bwawe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n'ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”