Genesis 24:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Labani yari yabonye impeta n'ibikomo mushiki we yari yambaye, yari yumvise anasobanura ibyo uwo mugabo yamubwiye. Ni ko gusanga wa mugabo ku iriba ahagaze iruhande rw'ingamiya ze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yari yabonye impeta n’ibitare mushiki we yari yambaye, amaze no kumva mushiki we Rebeka avuga uko uwo mugenzi yamuvugishije, niko kumusanganira ku iriba aho yari ahagaze iruhande rw’ingamiya ze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abonye ya mpeta na za zahabu zimeze nk'imiringa, biri ku maboko ya mushiki we, kandi yumvise amagambo ya Rebeka mushiki we ati “Ibyo ni byo uwo mugabo yambwiye”, ni ko kujya aho uwo mugabo ari. Asanga ahagaze iruhande rwa za ngamiya ku isōko.