Genesis 24:45 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngisenga bucece, Rebeka aba asohotse mu mujyi atwaye ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya mu iriba aravoma. Maze ndamubwira nti: ‘Mpa amazi yo kunywa.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbaye ntararangiza kwibwira ibyo, Rebeka aba arasohotse, atwaye ikibindi ku rutugu. Amanuka ajya ku iriba, maze aravoma. Ndamubwira nti ’Mpa icyo kunywa niba ubishaka.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ngisengera mu mutima wanjye, Rebeka asohoka ashyize ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya ku isōko, aravoma. Ndamubwira nti ‘Ndakwinginze, mpa nyweho.’