Genesis 24:47 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Namubajije nti: ‘Uri mwene nde?’ Aransubiza ati: ‘Ndi mwene Betuweli, Nahori yabyaranye na Milika.’ Nuko mwambika impeta ku zuru, mwambika n'ibikomo ku maboko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Namubajije nti ’Uri umukobwa wa nde?’ Ati ’Ndi umukobwa wa Betuweli, umuhungu Milika yabyariye Nahori.’ Nuko mperako mwambika impeta ku zuru, mwambika n’ibitare ku maboko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndamubaza nti ‘Uri mwene nde?’ Aransubiza ati ‘Ndi mwene Betuweli wa Nahori na Miluka.’ Mpera ko nkatira impeta ku zuru rye n'imiringa ku maboko ye.