Genesis 24:48 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma ndapfukama ndamya Uhoraho Imana ya databuja Aburahamu, nsingiza Uhoraho we wanyoboye neza nkabona umugeni wa mwene databuja kwa bene wabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma ndapfukama ndamya Uhoraho, nubitse umutwe ku butaka, kandi nsingiza Uhoraho Imana ya databuja Abrahamu yanyoboye mu nzira kugira ngo mbonere umuhungu we umugeni, umukobwa wa murumuna wa databuja.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ndunama, nikubita hasi, nsenga Uwiteka, mpimbaza Uwiteka Imana ya databuja Aburahamu, yanyoboye inzira ikwiriye ngo mboneremo umukobwa wabo wa databuja, musabire umwana we.