Genesis 24:54 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma we n'abagabo bamuherekeje barafungura, bararuhuka. Bukeye bamaze kubyuka, uwo mugabo abwira bene urugo ati: “Nimunsezerere, nsubire kwa databuja.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
We n’abo bazanye bararya baranywa, bararara. Bukeye mu gitondo, bamaze kubyuka arababwira ati «Nimunsezerere, nsubire kwa databuja.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
We n'abo bazanye bararya baranywa, baraharara buracya, babyuka mu gitondo, arababwira ati “Nimunsezerere nsubire kwa databuja.”