Genesis 24:65 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
abaza umugaragu wa Aburahamu ati: “Uriya mugabo uri ku gasozi uje hano ni nde?” Umugaragu aramusubiza ati: “Ni databuja.” Nuko Rebeka yitwikira umwenda mu maso.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaza umugaragu wa Abrahamu, ati «Uriya mugabo uri ku musozi uje atugana ni nde?» Umugaragu ati «Ni databuja.» Ako kanya Rebeka yenda igitambaro cyo mu mutwe aritwikira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abaza wa mugaragu ati “Uriya mugabo ni nde ugenda ku gasozi, tugiye guhura?”Uwo mugaragu aramusubiza ati “Ni databuja.” Rebeka yenda umwenda we, yitwikira mu maso.