Genesis 24:67 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izaki ajyana Rebeka mu ihema ryari irya nyina Sara aramurongora, aramukundwakaza. Bityo Izaki yibagirwa urupfu rwa nyina.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izaki yinjiza Rebeka mu ihema rye. Izaki arongora Rebeka, amubera umugore. Aramukundwakaza, na we amuhoza urupfu rwa nyina Sara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Isaka azana Rebeka mu ihema rya nyina Sara, aramurongora, aba umugore we, aramukundwakaza. Isaka ashira umubabaro wa nyina yapfushije.