Genesis 25:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abana bataravuka, yumva baragundagurana aribaza ati: “Ibi ni ibiki?” Ni bwo agiye kubaza Uhoraho ibyo ari byo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abana bataravuka babyiganiraga mu nda ye; aravuga ati «Kuki ari jyewe ibi bibayeho?» Nuko ajya guhanuza Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abana bakiranira mu nda ye aribaza ati “Ubwo bimeze bityo, ibi bimbereyeho iki?” Aragenda ajya kubaza Uwiteka.