Genesis 25:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
aramubwira ati: “Ndashonje cyane! Mpa kuri iyo supu itukura utetse!” (Ni cyo cyatumye bamuhimba Edomu).
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ezawu abwira Yakobo, ati «Mpa ndye kuri icyo kinyiga cy’ikigina, kuko ndembye.» Ni cyo cyatumye bamwita Edomu (ari byo kuvuga ikigina).
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Esawu abwira Yakobo ati “Ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse, kuri ibyo bitukura byawe, kuko nkōza.” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.