Genesis 25:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yakobo aha Ezawu umugati n'isupu y'ibishyimbo. Ezawu ararya, aranywa, arangije aragenda. Uko ni ko Ezawu yasuzuguye ubutware bwe bw'umwana w'impfura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yakobo aha Ezawu umugati amuha n’ikinyiga cy’inkori. Ezawu ararya aranywa, arahaguruka aragenda. Nguko uko Ezawu yasuzuguye ubutware bwe, yakeshaga kuba ari we mfura ya se.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yakobo aha Esawu umutsima n'ibishyimbo yatetse, ararya aranywa, arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe.