Genesis 26:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abaturage baho baza kumubaza icyo apfana na Rebeka, arabasubiza ati: “Ni mushiki wanjye.” Izaki ntiyatinyutse kuvuga ko ari umugore we, kuko yibwiraga ko abo baturage bamuziza Rebeka kubera uburanga bwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abantu b’aho baza kumubaza ibyerekeye umugore we. Arabasubiza ati «Ni mushiki wanjye», atinya kuvuga ko ari umugore we. Kuko yari afite ubwoba bwo kwicwa n’abantu b’aho, bamuhora Rebeka wari mwiza cyane mu maso.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abantu b'aho bamubaza iby'umugore we, arabasubiza ati “Ni mushiki wanjye”, kuko yatinye kuvuga ati “Ni umugore wanjye.” Ati “Abantu b'aha be kunyica bampora Rebeka”, kuko yari umunyagikundiro.