Genesis 26:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abimeleki atumiza Izaki aramubaza ati: “Kuki watubeshye ngo Rebeka ni mushiki wawe, none bikaba bigaragara ko ari umugore wawe?” Izaki aramusubiza ati: “Natinyaga ko bamunziza!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abimeleki ahamagaza Izaki, aramubwira ati «Biragaragara ko ari umugore wawe. Ni kuki rero wavuze uti ’Ni mushiki wanjye’?» Izaki ati «Ni uko nibwiraga nti be kunyica bamumpora.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abimeleki ahamagaza Isaka aramubwira ati “Biragaragara yuko ari umugore wawe, ko wavuze uti ‘Ni mushiki wanjye’?”Isaka aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga nti ‘Be kunyica bamumpora.’ ”