Genesis 27:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izaki ageze mu za bukuru, arahuma. Umunsi umwe ahamagara Ezawu umuhungu we w'impfura ati: “Mwana wanjye!” Ezawu aramusubiza ati: “Karame!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izaki ageze mu zabukuru, amaso ye arahuma ntiyaba akibona. Nuko ni ko guhamagara Ezawu, umuhungu we w’imfura, aramubwira ati «Mwana wanjye!» Undi ati «Ndi hano.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.” Aritaba ati “Karame.”