Genesis 27:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, ngaburira ndye maze nguhe umugisha.” Aramuhereza ararya, amuzanira na divayi aranywa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ati «Ngaho, mwana wanjye, mpereza ndye ku muhigo wawe maze nguhe umugisha wanjye.» Aramuhereza, ararya, hanyuma amuzanira na divayi, aranywa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramubwira ati “Wunyegereze, nanjye ndye ku muhigo w'umwana wanjye, kugira ngo nguheshe umugisha.” Arawumwegereza ararya, amuzanira vino, ashozaho.