Genesis 27:36 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ezawu aravuga ati: “Ubu ni ubwa kabiri Yakobo andiganya! Yewe, ni koko izina ni ryo muntu! Yanjyaniye ubutware, none antwariye n'umugisha!” Yongera kubaza se ati: “Nta mugisha wansigiye?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Undi ati «Ese bamwitiye Yakobo kugira ngo azanyimure kabiri kose? Yantwaye ubutware, none antwaye n’umugisha!» Yungamo ati «Nta mugisha wansigiye?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramubwira ati “Yakobo ni Yakobo koko, izina ni ryo muntu. Ubu ni ubwa kabiri andiganya, yankuyeho ubutware dore none ankuyeho n'umugisha.” Arongera aramubaza ati “Nta mugisha wansigiye?”