Genesis 27:37 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Izaki aramusubiza ati: “Nta wo, mwana wanjye! Dore nahaye Yakobo kuzagutwara, n'abavandimwe be bose bazamuhakwaho. Namuhaye no kuzatungwa n'ingano na divayi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izaki abwira Ezawu, ati «Namugize umutware wawe, bene se bose nabagize abagaragu be; namuhaye umugisha wo kweza ingano no kugira divayi nyinshi. Nkugirire nte se, mwana wanjye?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Isaka asubiza Esawu ati “Dore namuhaye kugutwara, na bene se bose nabamuhaye kuba abagaragu be, kandi namugaburiye vino n'imyaka y'impeke. Nagukorera iki, mwana wanjye?”