Genesis 27:41 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Ezawu arwara inzika umuvandimwe we Yakobo, amuziza ko se yamuhaye umugisha. Yaribwiye ati: “Data ari hafi gupfa, ibyo kumushyingura nibirangira nzahita nica Yakobo!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Guhera ubwo, Ezawu azira Yakobo, amuhora umugisha se yari yamuhaye. Mu mutima yigira inama, ati «Iminsi yo kwiraburira data iregereje; nyuma y’aho nzica Yakobo murumuna wanjye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Esawu yangira Yakobo umugisha se yamuhesheje. Esawu aribwira ati “Iminsi yo kwiraburira data iri bugufi, ni bwo nzica murumuna wanjye Yakobo.”