Genesis 29:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yakobo abonye Rasheli umukobwa wa nyirarume Labani, ashoreye intama za se, ajya ku iriba akuraho ibuye yuhira intama za nyirarume Labani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yakobo abonye Rasheli, umukobwa wa Labani ari we nyirarume, abonye n’intama za Labani nyirarume, ako kanya ahirika rya buye ritwikiriye iriba, yuhira intama za Labani, nyirarume.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yakobo abonye Rasheli mwene Labani nyirarume, n'intama za Labani nyirarume, yegera iriba, atembagaza cya gitare, agikura ku munwa w'iriba, yuhira umukumbi wa Labani nyirarume.