Genesis 29:13 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Labani yumvise yuko mwishywa we Yakobo yaje, arihuta ajya kumusanganira. Aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Yakobo amubwira ibyamubayeho byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Labani yumvise yuko ari Yakobo, umuhungu wa mushiki we uje, ni ko kumusanganira n'ingoga. Nuko aramuhobera aramusoma, amwinjiza iwe. Yakobo atekerereza Labani ibyabaye byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Labani yumvise inkuru ya Yakobo mwishywa we, arirukanka aramusanganira, aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Abwira Labani ibyabaye byose.