Genesis 29:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Arongera arasama abyara undi muhungu, aravuga ati: “Ubu bwo nzasingiza Uhoraho!” Uwo mwana amwita Yuda. Nuko aba arekeye aho kubyara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arongera asama indi nda, abyara umwana w’umuhungu. Aravuga ati «Ubu ndasingiza Uhoraho!» Ni cyo cyatumye amwita Yuda (bisobanura ngo ’Nzasingiza’.) Nuko aracura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Asama indi nda abyara umuhungu ati “Ubu ndashima Uwiteka.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda. Aba arekeye aho kubyara.