Genesis 3:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abwira umugore ati: “Nzongēra imibabaro yawe utwite, uzabyare uribwa n'ibise. Uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abwira umugore ati «Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabara; uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Uwiteka Imana ibwira uwo mugore iti “Kugwiza nzagwiza cyane umubabaro wawe ufite inda: uzajya ubyara abana ubabara, kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.”