Genesis 3:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma abwira umugabo ati: “Wumviye inama mbi y'umugore wawe, urya ku mbuto z'igiti nakubujije. Kubera ibyo wakoze ubutaka buravumwe. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya uhinga uruhe kugira ngo ubone ibigutunga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma abwira Muntu ati «Kuko witaye ku magambo y’umugore wawe ukarya ku giti nari nakubujije nkubwira nti ’Ntuzakiryeho’, ubutaka buravumwe ku mpamvu yawe. Uzabukuramo ikizagutunga bikugoye, iminsi yose y’ukubaho kwawe;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira,