Genesis 30:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu gihe cy'isarura ry'ingano Rubeni ajya mu mirima, abona imbuto z'ibyara azizanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati: “Mpa kuri izo mbuto umuhungu wawe yakuzaniye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe cy’isarura ry’ingano Rubeni ajya mu mirima, abona imbuto zitwa ’iz’urukundo’, azizanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati «Ndakwinginze, mpa izo mbuto z’urukundo umuhungu wawe yakuzaniye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu isarura ry'ingano, Rubeni ajya mu gasozi, abona amadudayimu, ayazanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati “Ndakwinginze, mpa ku madudayimu y'umwana wawe.”