Genesis 30:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Leya aramusubiza ati: “Ese ntunyurwa? Wantwaye umugabo none urashaka no kuntwara imbuto z'ibyara umwana wanjye yanzaniye?” Rasheli aravuga ati: “Noneho iri joro murararana, numpa izo mbuto umwana wawe yazanye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Leya aramusubiza ati «Ese ntibyaguhagije kuba warantwaye umugabo, none urashaka no kuntwara n’imbuto z’urukundo nazaniwe n’umwana wanjye?» Rasheli aravuga ati «Noneho iri joro murarane! Bibe igihembo cy’imbuto z’urukundo umwana wawe yazanye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na we aramusubiza ati “Kuntwara umugabo biroroheje, none urashaka kuntwara n'amadudayimu y'umwana wanjye?”Rasheli aramusubiza ati “None iri joro arakurarira numpa amadudayimu y'umwana wawe.”