Genesis 30:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Labani aramubaza ati: “Nguhe iki?” Yakobo aramusubiza ati: “Nta gihembo nkwatse. Ahubwo niba ushaka ko nkomeza kukuragirira amatungo, umva icyifuzo cyanjye:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Labani ati «Nguhe iki?» Yakobo aramusubiza ati «Nta cyo! Ariko nungenzereza uko ngiye kukubwira, nzongera nkuragirire amatungo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aramubaza ati “Nzaguhemba iki?”Yakobo aramusubiza ati “Nta cyo uzampemba, ahubwo nunkorera iki, nzongera nkuragirire umukumbi, nywurinde.