Genesis 31:33 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Labani asaka mu ihema rya Yakobo no mu rya Leya no mu ya ba baja babiri, ntiyagira icye asangamo. Hanyuma ajya gusaka mu ihema rya Rasheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, nyuma mu rya Leya, no mu mahema y’abaja b’abo bagore bombi. Ntiyagira icyo ahasanga. Ava mu ihema rya Leya ajya mu ihema rya Rasheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, no mu rya Leya, no mu ya za nshoreke zombi, arazibura. Ava mu ihema rya Leya, yinjira mu rya Rasheli.