Genesis 31:41 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Namaze iwawe imyaka makumyabiri: nagukoreye imyaka cumi n'ine iba inkwano y'abakobwa bawe babiri, nkora n'indi itandatu kugira ngo mbone amatungo, nyamara wahinduye ibihembo byanjye incuro icumi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imyaka ibaye makumyabiri ndi iwawe; nagukoreye imyaka cumi n’ine nshaka abakobwa bawe, n’imyaka itandatu mpakiwe amatungo. Wahinduye igihembo cyanjye incuro cumi!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iyo myaka uko ari makumyabiri nabaga iwawe, nagutendeyeho abakobwa bawe bombi imyaka cumi n'ine, mara imyaka itandatu nkorera umukumbi, wahinduye ibihembo byanjye incuro cumi.