Genesis 31:42 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo ntabana n'Imana ya Aburahamu ari yo data Izaki yatinyaga, uba waransezereye amara masa! Ariko Imana yabonye amagorwa yanjye n'imiruho yanjye, ni yo mpamvu yakwiyamye iri joro ryakeye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imana ya data, Imana ya Abrahamu, ikaba n’Umubyeyi wa Izaki, iyo tutaba kumwe, uba waransezereye amara masa! Ariko Imana yarebye amagorwa yanjye n’imiruho y’amaboko yanjye; nuko muri iri joro irandenganura!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha itābanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n'umuruho w'amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangāra.”