Genesis 31:43 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Labani asubiza Yakobo ati: “Aba ni abakobwa banjye, n'aba bana babo ni abanjye, aya matungo ni ayanjye, ndetse n'ibi byose ureba ni ibyanjye. Ariko kubera ko ntashobora kugumana n'aba bakobwa n'abana babo,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Labani asubiza Yakobo ati «Aba bakobwa ni abanjye, aba bana ni abanjye, aya matungo ni ayanjye: ibyo ureba byose ni ibyanjye! Ariko se ubu ngubu nakorera iki abakobwa banjye, n’abana babyaye?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Labani asubiza Yakobo ati “Abakobwa ni abakobwa banjye, n'abana ni abanjye, n'imikumbi ni iyanjye, ibyo ureba ibi byose ni ibyanjye. None nabasha nte kugira icyo ntwara abakobwa banjye cyangwa abana babyaye?