Genesis 31:48 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Labani aravuga ati: “Guhera uyu munsi iki kirundo cy'amabuye kizatubera umuhamya w'amasezerano tugiranye.” Ni yo mpamvu aho bahise Gileyadi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Labani aravuga ati «Iki kirundo kitubere gihamya uyu munsi.» Ni cyo cyatumye bacyita Galeyedi (bisobanura ngo ’Ikirundo cya gihamya’).
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Labani aravuga ati “Iki gishyinga ni umuhamya hagati yacu uyu munsi.” Ni cyo cyatumye cyitwa Galēdi.