Genesis 32:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Intumwa ziragaruka zibwira Yakobo ziti: “Twageze kwa mwene so Ezawu, none aje kugusanganira ari kumwe n'abantu magana ane.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mfite ibimasa, indogobe, n’andi matungo. Mfite abagaragu n’abaja. None nsanze ari ngombwa kohereza intumwa ngo mbimenyeshe databuja Ezawu kugira ngo mugushe neza».
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi muti ‘Afite inka n'indogobe n'imikumbi n'abagaragu n'abaja. None adutumye kuza kubikubwira, databuja, kugira ngo akugirireho umugisha.’ ”