Genesis 33:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Yakobo aramusubiza ati: “Niba unyakiriye neza koko, ndakwinginze emera impano nguhaye. Mu by'ukuri wanyakiriye neza, ku buryo kubonana nawe ari nko kubonana n'Imana!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yakobo ati «Reka da! Niba undebye neza, urakira amaturo nguhaye, kuko nabonye amaso yawe nk’uko umuntu abona mu maso h’Imana, maze ukanyakira neza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yakobo aramubwira ati “Oya ndakwinginze, niba nkugiriyeho umugisha, emera impano nguhaye, kuko mbonye mu maso hawe nk'uko umuntu abona mu maso h'Imana, ukanezererwa.