Genesis 33:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ezawu ariruka aramusanganira, aramuhobera cyane aramusoma, bombi bararira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ezawu amusanganira n'ingoga, amugwa mu nda, aramuhobera, aranamusoma, nuko bombi baraturika bararira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Esawu arirukanka ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira.