Genesis 33:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ezawu akebutse abona abagore n'abana, abaza Yakobo ati: “Bariya muri kumwe ni bande?” Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ni abana Imana yampaye kubera ubuntu bwayo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ezawu yubura amaso abona abagore n’abana, hanyuma arabaza ati «Bariya mupfana iki?» Yakobo ati «Ni abana Imana yahaye umugaragu wawe.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Esawu yubura amaso abona ba bagore n'abana, aramubaza ati “Abo muri kumwe bariya ni abahe?”Aramusubiza ati “Abo ni abana Imana yahereye umugaragu wawe ubuntu bwayo.”